Ambasaderi Johnston Busingye yasabye Ubwami bw’u Bongereza kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu

Ambasadeir w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza (United Kingdom) yasabye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 bari muri icyo gihugu bakurikiranwa n’inkiko ngo kuko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera.

Ibi Ambasaderi Busingye akaba yabigarutseho kuri uyu wa Gtatu taliki ya 10 Mata 2024, ubwo umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza wibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ambasaderi Johnston Busingye yavuze ko igihugu cy’Ubwami bw’u  Bwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu burengerazuba bw’isi kitaraburanisha cyangwa ngo kigire uruhare mu kohereza mu Rwanda abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bahari.

Mu butuwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 cyitabiriwe n’abasaga 600 barimo; abakozi ba ambasade, abayobozi ba UK, Abanyarwanda baba muri iki gihugu, n’abahagarariye Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Common Wealth), Ambasaderi Busingye yakomoje kuri bamwe mu bacyidegembya mu Bwongereza kandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri abo harimo; Celestin Mutabaruka, Dr Bayinja Vincent, Nteziryayo Emmanuel, Ugirashebuja Celestin, Munyaneza Charles. Aba bose bikaba bizwi neza ko baba muri kiriya gihugu aho bidegembya.

Ambasaderi Busingye yasabye ko aba bagabo bakurikiranwa n’inkiko ndetse anavuga ko ari iby’ingenzi guharanira kwihutisha ubutabera ngo kuko abagize uruhare muri Jenoside aribo bakomeje kuba imbarutso yo guhakana no gupfobya Jenoside mu Bwongereza.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *