Kayitesi Annick Josan ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri ubu akaba afite imyaka 44, yatanze ubuhamya buteye agahinda agaragaza uko interahamwe zagiye kwica abo mu rugo rw’iwabo maze zikica mama we zikamutegeka gukoropa amaraso ye.
Ubwo Jenoside yabaga, Kayitesi yari afite imyaka 14, avuga ko yamenye igisobanuro cy’ijambo jenoside ubwo yageraga mu Bufaransa aho yaje gusanga ritujuje igisobanuro cy’ibyo Abatutsi banyuzemo mu Rwanda.
Kayitesi agira ati; ‘Njyewe nasobanukiwe neza ijambo jenoside ngeze mu Bufaransa, nk’urugero igihe abicanyi bazaga mu rugo aho mama yiciwe, byamaze nk’iminota 15, namaze umunsi wose nkoropa amaraso ye. Ibyo ntabwo biri mu gisobanuro cya jenoside.’
Kayitesi akomeza avuga ko hashize imyaka 30 atarabona ku mubiri w’umubyeyi we ngo awushyingure nyamara mu gihe abamwishe bazi aho bamushyize.
Ati; ‘Hashize imyaka 30 ntegereje kubona umurambo wa mama. Abicanyi barabizi, hari umuntu uzi aho ari. Umubiri we bawuhaye imbwa ariko ijambo Jenoside ntirivuga ibyo. Iryo jambo riyigabanyiriza uburemere. Wavuga amagana y’amagambo ariko ntabwo byavuga ihungabana rikomeye byatuzaniye’.
Mu kiganiro yagiranye na Radio FanceInter, Kayitesi yavuze ko Jenoside yamusigiye ibikomere ku buryo buri gihe iyo bigeze mu kwezi kwa Mata yumva yasubiye mu gihe yari afite imyaka 14 nubwo afite 44.
Ati; ‘Ndarira kubera ko buri gihe muri Mata mba meze nk’ufite imyaka 14 n’ubwo mu kuri mfite imyaka 44. Mfite umuhungu uruta uko nanganaga muri Jenoside, mfite umukobwa w’imyaka 12, mu myaka ibiri azaba ageze muri iyo myaka. Muri Mata ndongera nkagira imyaka 14, kandi simbasha kubyihanganira kuko ibihe birihuta cyane.