Rutsiro: Mu gahinda kenshi, abagore bacuruza imboga n’imbuto bavuze ko igishoro basigaranye ari igitsina gusa kubera ibyo bakorewe n’ubuyobozi

Bamwe mu bagore bacuruza imboga n’imbuto mu isoko rito rya Gihango, riherereye mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bagiye kuyoboka inzira yo kwicuruza, kuko igitsina aricyo gishoro basigaranye, nyuma y’ibihombo bikabije baterwa n’Ubuyobozi bwabimye amatwi, ahubwo buza buje kubamenera ibyo bacuruza gusa.

Ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, ni bwo aba bagore babigarutseho mu kiganiro bagiranye na BWIZA dukesha iyi nkuru, bavuga ko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga ine ubuyobozi bukizi ariko bwagiteye umugongo. Bagaragaza ko ibibazo bafite bishingiye ku bihombo bahura nabyo umunsi ku munsi bituruka ku byemezo by’abayobozi batandukanye, bidakemura ikibazo cyabo ku buryo burambye.

Umwe muri aba babyeyi witwa Uwimanifashije Marie Jeanne, avuga ko Ubuyobozi ni butabatabara barasubira mu buraya kuko utwo bashoye mu bucuruzi bw’imbuto twashiriye mu bihombo, batezwa n’ubuyobozi bufata ibicuruzwa bukabimena iyo bajyaniye abakiriya inanasi ku modoka.

Bakomeza basaba ko ubuyobozi bwaborohereza bagakomeza kurengera ubuzima bw’abana babo, kuko aribo baba baje gukorera ngo babashakire ikibatunga.

Nyiranshimiyimana Asinati ati “N’ibibazo bikomeyeby’ibihombo, urarangura Inanasi Gitifu w’umurenge akazimena, wahura ni aba Dasso bakazijyana aho bita kurwanya imirire mibi, ibi byose byakomotse ku bubatse isoko bakarituzanamo ariko bagasiga abacuruza nk’ibyacu imbere y’amaduka.”

“Twaratabaje turaruha, nyuma ubuyobozi bubasaba kuzana imboga n’imbuto mu isoko bahamaze umunsi umwe ntibwongera kugira icyo bubakoraho. Abari baravuye mu buraya barabusubiramo”

Akomeza avuga ko imibereho y’imiryango batunze yaje gukomera ubwo babuzwaga kugurisha abagenzi batambutse mu modoka, kandi batabasha kuzivamo ngo bajye kubahahira kuko isoko ryubatswe kure y’icyapa abagenzi bahagararaho.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal, avuga ko ikibazo kiri muri soko bakizi, ariko ntavuga rumwe nabo kubyo kubemerera kujya gucuruza ku modoka. Ati “Abacururizaga hanze ya butiki imboga n’imbuto tumaze nk’ukwezi tubasabye kubivanaho, naho abajya gucururiza ku modoka ntibyemewe kuko biteza umwanda ku muhanda aho bahajugunya inanasi ntibazihavane bikagaragaza umujyi wacu wa congonil nabi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *