Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Patrick Muyaya ushinja u Rwanda gufotora Minisitiri wa Congo rwihishwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya.

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 202, ni bwo Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Gracia Yamba. Ibiganiro by’aba bakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC byabereye mu birwa bya Zanzibar, ahaberaga umwiherero wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abafite mu nshingano uyu muryango.

Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko we na mugenzi we wo muri Congo bashimangiye ko hakenewe igisubizo cya Politiki mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC. Yunzemo ko hafashwe ibyemezo bifatika byo kuzahura ibiganiro by’amahoro bya Nairobi na Luanda.

Icyakora nyuma y’amasaha make ashyize hanze ubu butumwa Leta ya RDC biciye muri Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yashinje Minisitiri Nduhungirehe gutangaza ibihabanye n’ibyatangarijwe muri iriya nama. RDC yongeye kubishimangira biciye muri Minisititiri Muyaya waraye abwiye abanyamakuru ko n’ifoto yafashwe ubwo Minisitiri Yamba yaganiraga na mugenzi we wo mu Rwanda ndetse na ba Minisitiri bo mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Tanzania, Kenya na Uganda isa n’iyafashwe rwihishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *