Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse ku biganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo, “ngo byagenze neza”.

Kuri X yahoze ari Twitter Amb. Nduhungirehe yavuze ko habaye ibiganiro by’imbonankubone kandi birimo kubwizanya ukuri hagati y’intumwa z’u Rwanda zarimo n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo bya africa y’Iburasirazuba, Rtd Gen James Kabarebe.

Congo Kinshasa yari ihagarariwe n’abakuriwe na Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Hon Gracia Yamba.

Tanzania na Sudan y’Epfo nib o bahuza muri ibyo biganiro byabaye mu mwiherero wo ku rwego rwa ba Minisitiri bo mu Muryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC hakaba hari n’intumwa za Uganda n’iza Kenya, kandi hari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba ushinzwe ibibazo bya politiki.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Inama yabaye mu buryo bwubaka kandi bugamije gushaka ibisubizo, kandi ba Minisitiri b’ibihugu byombi bagaragaje ubushake no kugaragaza ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byakemuka mu mahoro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *