Abanyamerika batandatu batawe muri yombi bazira gufotora ishuri rya Perezida w’Inteko ishinga amategeko

Abakerarugendo b’Abanyamerika batandatu n’umushoferi wabo batawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo bafatwaga bari gufotora ikigo cy’amashuri cya Anita Among, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ikinyamakuru cyatangaje ko aba bakerarugendo bari mu bagize umuryango utegamiye kuri Leta ufasha bimwe mu bigo by’amashuri muri Uganda ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ubwo bari bari mu rugendo berekeza muri Pariki y’Igihugu ya Murchison Falls, umuyobozi wabo witwa Richard Dick Burk yasabye umushoferi gutwara gake kugira ngo yereke bagenzi be ikigo cy’amashuri umuryango wabo ufasha.

Uwari ushinzwe umutekano kuri iki kigo yabasanganiye abakanga, ababuza gufotora, bamusobanurira ko bari kureba uko ikigo batera inkunga kimeze. Ngo yahise abahamagarira abapolisi. Aba bapolisi bamaze kuhagera, basobanuriye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bukedea, Richard Asiimwe, uko ikibazo giteye, asaba ko bajyana aba bakerarugendo kuri sitasiyo ya Ngora, mu bilometero bigera kuri 50 uvuye aho bari bageze.

Kuri iyi sitasiyo, nk’uko iki kinyamakuru kibisobanura, aba bakerarugendo bahamaze amasaha abiri bahatwa ibibazo. Burk wari ubayoboye yasobanuye ko aziranye na Among kandi ko hari abana afasha biga muri iri shuri. Byarangiye aba bakerarugendo barekuwe nyuma y’igitutu cyinshi cy’abahamagaraga ku biro bya Polisi bya Bukedea, basaba ko barekurwa.

Gusa Polisi na yo yabanje gufotora pasiporo zabo n’indangamuntu. Ku ruhande rw’aba bakerarugendo, ntabwo bumva impamvu bafunzwe bazira kuba barebaga, banafotora ikigo cy’amashuri batera inkunga. Chris Obore, Umuyobozi w’itumanaho n’ibibazo rusange mu Nteko Ishinga Amategeko yavuze ko kuba barafotoye atari cyo kibazo kuko n’ubundi amafoto y’ikigo asanzwe ari hanze, ahubwo ko imyitwarire bagize bari hafi y’ikigo ari yo yatumye batabwa muri yombi.

Kuri iyi myitwarire, Obore yasobanuye ko ubwo umurinzi w’iki kigo yabonaga bafotora, yababajije impamvu, baramujijisha nk’abagiye guhagarika imodoka, ahubwo bayitwara n’umuduvuko mwinshi nk’aho bafite umugambi mubi. Ngo ni bwo bahagamariwe Polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *