Umuhanzikazi Madonna yashimye Imana yamukijije uburwayi bwari bumuhitanye

Umuhanzikazi w’icyamamare, Madonna, yafashe umwanya ashimira Imana nyuma yo kuzuza umwaka akize uburwayi habuze gato ngo bumuhitane.

Mu butumwa Madonna yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye gushimira Imana ikomeje kumutiza ubuzima nyuma y’uko imukijije uburwayi buterwa n’udukoko tuba mu maraso bwamuzahaje mu 2023.

Ni uburwayi bwamufashe butunguranye abari bamuri hafi bahita bamwihutana kwa muganga ngo akurikiranwe n’abaganga.

Gusa baje kumugezayo atakibasha kumva igikomye, kuko yaje kumara amasaha 48 (iminsi ibiri) yaguye muri koma bihangayikisha benshi bakeka ko ashobora no kuhasiga ubuzima, dore ko amahirwe yo kuba yakira yari asigaye ari make cyane.

Icyakora Imana yaje gukora igitangaza aza gukanguka, akomeza kwitabwaho n’abaganga ndetse atangira gufata agatege.

Madona avuga ko tariki ya 4 Nyakanga 2023, aribwo yabonye igitangaza k’Imana ubwo abaganga bamubwiraga ko yakize ndetse ahita asezererwa mu bitaro kuri uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *