Tanzaniya: Umusore yahawe igihano kibabaza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu

Umusore witwa Shadrack Chaula, wamenyakanye cyane mu gushushanya yakatiwe gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rungwe, Benjamin Kuzaga, yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 30 Kamena, ubwo yari yasohoye amashusho ku rubuga rwe rwa TikTok atwika ifoto y’Umukuru w’Igihugu.

Benjamin yagize ati “Ntabwo ari umuco w’abantu bo muri ‘Mbeya’ kutubaha umukuru w’igihugu cyacu”.

Chaula w’imyaka 24 y’amavuko yakatiwe gufungwa imyaka ibiri akazatanga n’ihazabu ya 2000$.

Umunyamategeko w’uyu musore we yavugaga ko nta tegeko ribaho rihana uwatwitse ifoto y’umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *