Euro 2024: U Bwongereza bwakatishije itike ya 1/2 bwiyushye akuya

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yageze muri ½ cya Euro 2024 isezereye u Busuwisi kuri penaliti 5-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

Uyu mukino wa ¼ wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024. U Bwongereza bwari buhanzwe amaso cyane ko ari bumwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana byatumaga utihuta cyane. Mu minota 30 u Bwongereza bwatangiye gusatira bikomeye ariko amashoti akomeye yaterwaga na Declan Rice ntagire icyo abyara.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

U Busuwisi bwasubiye mu gice cya kabiri bwiminjiriyemo agafu butangira kugera imbere y’izamu ririnzwe na Jordan Pickford. Ku rundi ruhande abarimo Bukayo Saka nabo bagerageza uburyo bw’ibitego.

Ku munota wa 75, u Busuwisi bwazamutse neza cyane Dan Ndoye ahindura umupira mwiza imbere y’izamu Breel Embolo araryama atsinda igitego cya mbere.

Ibyishimo byabwo ntabwo byarambye kuko nyuma y’iminota itanu gusa, Declan Rice yacometse umupira kwa Saka azamuka neza atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina yishyura igitego kigarura u Bwongereza mu mukino.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yanganyije ibitego 1-1 bityo hashyirwaho iminota 30 y’inyongera.

Amakipe yombi yakomeje guhanganira cyane mu kibuga hagati kuko buri imwe yirindaga gutsindwa igitego muri iyi minota kugira ngo byibura baze gukiranurwa na penaliti.

Mu minota ya nyuma y’umukino, u Busuwisi bwasatiriye cyane bushaka igitego cy’intsinzi ariko abakinnyi bakirangaraho. Iminota 120 yarangiye amakipe yombi akomeje kuganya igitego 1-1 bityo hitabazwa penaliti.

U Bwongereza bwitwaye neza muri penaliti kuko abarimo Cole Parmer, Bukayo Saka, Trent Alexander-Arnold, Jude Bellingham na Ivan Toney bazitsinze zose, mu gihe Manuel Akanji yahushije iy’u Busuwisi.

Umukino warangiye, u Bwongereza bwatsinze u Busuwisi penaliti 5-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino 120 bugera muri ½ ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Iyi kipe izahura n’iva hagati y’u Buholandi na Turikiya bifitanye umukino saa Tatu.

IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *