Kylian Mbappé yageneye ubutumwa murumuna we Ethan Mbappé nyuma y’uko bombi bateye umugongo Paris Saint-Germain

Kylian Mbappe akimara gusezera kuri Paris Saint-Germain yerekeje muri Real Madrid, yakurikiwe na murumuna we Ethan Mbappe, ayisezeraho ajya muri Lille.

Mu butumwa Mbappe yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati “Amahirwe masa murumuna wange! Ni ibyagaciro kuba wasinye amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ikinejeje kurushaho, ni uko wasinyiye ikipe ikomeye nka Lille, ibyiza vizakurange wowe n’ikipe ugiye gukinira.

Ni nge mufana mukuru wawe, nkaba umujyanama. Gusa intangiriro ziragora, gusa bizacamo neza. Ubu ngiye kubaho nkurikirana amakipe abiri, Lille na Real Madrid, Hahahaaa! murumuna wanjye ndagukunda cyane.

Nyuma y’uko Ethan Mbappe atandukanye na Paris Saint-Germain, byanyuze mukuru we Kylian Mbappe cyane ko yari agiye mu ikipe azajya abona umwanya uhagije wo gukina, bityo akarwana no kugera ikirenge mu cya mukuru we Kylian Mbappe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *