Ni kenshi cyane humvikana amakuru y’uburyo abantu bari mu gikorwa cy’ akabariro bamatana hakitabazwa abaganga, abenshi bahita bavuga ko ari amarozi kandi ni ibintu Siyanse yemera ko bibaho n’ubwo bibaho gacye bishoboka.
Birashoboka ko mu gihe cy’akabariro igitsina cy’umugabo cyafata mu cy’umugore kugikuramo bikananirana. Ibi birenze imitekerereze ya muntu kwiyumvisha ko ibitsina byafatana, akumva n’iyo byabaho ari ibihuha ariko “Siko biri”. Hari abafatana bya nyabyo nko muri Kenya hari benshi bafatanye bari gusambana.
Siyanse, ivuga ko hari benshi bafatana bari mu gikorwa cy’akabariro bakabyikemurira batajyanwe kwa muganga, iyo ibitsina bifatanye ahanini umugabo ni we utabaza kuko aba ababara cyane kuko imitsi yo mu gitsina cy’umugore iba iri kumukanda cyane. Inkuru ya Healthline, irabyemeza ko mu gihe wahuye n’iri fatana ry’ibitsina (Captivus), wabyikemurira kuko hari abashakanye benshi bibaho ntibimenyekane.
Siyanse ivuga ko kuba igitsina cy’umugabo kiba cyafashe umurego kiba kirimo amaraso menshi bidasanzwe, umugore cyangwa umukobwa uri gukora imibonano mpuzabitsina iyo agize ubwoba gato, akaba yakwikanga ikibarogoye, ubwonko butegeka igitsina kwifunga burundu n’imbaraga zose, bigahita biba, aha umugabo iyo ashatse guhita akuramo igitsina cyane ntibiba bishoboka.