Umusemburo wa Testosterone ni umusemburo uhagarariye indi yose nkenerwa ku mugabo mu gihe ari gutera akabariro no mu gihe yifuza kudacika intege muri icyo gikorwa.
Akamaro ka Testosterone
Testosterone ni ingenzi cyane mu gukura kw’imyanya myibarukiro ku mugabo ndetse nibindi byingenzi bimuranga harimo nko kugira imitsi ikomeye n’ibindi.
Igikimo kiri hasi cya Testestosterone gishobora kugira uruhare mu kwibasirwa n’ibibazo byo kutarwara, kugira agahinda gakabije (depression), indwara zifitanye isano n’umutima, ndetse n’ibindi bibazo tutarondora.
Ibitangaje wamenya ku gitunguru
Hashize imyaka irenga 7,000, igitunguru cya mbere gihinzwe.
Nkuko World Health Organization(WHO) Abaturage bitwa Okinawans bo ku kirwa cya Ryukyu bari mu bantu ku isi babaho igihe kirekire cyane ugereranije n’abandi. Aba baturage byaragaraye ko mu mboga barya kenshi higanjemo igitunguru bishimangira akamaro kacyo ku buzima.
Ni gute igitunguru gifasha umugabo kwitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro?
Inyigo nyinshi zagiye zigaragaza ko igitunguru gifite uruhare mu kuvuka kw’imisemburo nka luteinizing igira uruhare cyane mu gukorwa kwa testosterone.
Si ibyo gusa igitunguru gifasha umubiri gukoresha neza insulin, ndetse kikanafasha umubiri kwirukana imyanda muri wowe.
Ni gute wakoresha igitunguru ushaka ko kikongerera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro?
Gukoresha igitunguru muri ubu buryo byagiye bigaragara ko bitagoranye kuko ushobora kugikoresha ukirya ku bwinshi muri salade.