Umuraperi w’icyamamare, Kanye West Ye, yikomye bagenzi be barimo Drake na J. Cole abihenuraho ko ariwe ubarenze ndetse ko ubuhanga bwamo muri Rap buri hasi cyane ku buryo atakibasha kumva indirimbo zabo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cya Podcast cyitwa ‘The Download’ cya Justin Laboy usanzwe ari mu ikipe ya Kanye West. Uyu muraperi yagize ati:”Nasubiyemo indirimbo Like That kandi najye sinababariye Drake na J.Cole kuko nababwiye icyo mbatekerezaho”.
Ubwo yabazwaga igihe azayisohorera, Kanye West Ye yasubije ko isaha n’isaha nayisohora. Yanatanze umusongongero w’igitero kiyigize agira ati: ”Yewe muvandimwe K-Dot (Kendrick) nkuri inyuma reka ngire icyo nibwirira Drake na J Cole”.
Kanye West yakomeje yibasira Drake na J.Cole ati ”Musa nkaho mutakibona, musa nkabataye umutwe, birababaje kuba ntabasha kubona imirongo ya Drake na J.Cole baririmbye kuko ubuhanga bwabo ntabwo mbona. Mwubahe ababarenze cyangwa muhagarike ibyo murimo”.
Ibi Kanye West abivuze mu gihe Drake yamaze gusohora indirimbo ‘Push Ups’ yasubirijemo Kendrick Lamar, mu gihe Rick Ross amaze iminsi mike asohoye indirimbo yise ” nayo yibasira Drake. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba bakomeje kwibaza icyo Drake yakoreye abandi baraperi bakomeje kumwibasira.
Inkuru ya INYARWANDA.COM