Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, yiyahuye kubera gutinya ibihano bya Mwarimu wamwigishaga.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha SACP Masejo Justine yavuze ko uwo mwana yiyahuye ari iwabo mu rugo akoresheje umugozi banikagaho imyenda.
Yanatangaje ko nta muntu wafashwe ngo afungwe kubera urupfu rw’uwo mwana ariko umurambo we ukaba warajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitwa Mount Meru aho muri Tanzania.
Umwe mu bafitanye we isano ya hafi witwa Flomena ni we wamubonye bwa mbere, ubwo yari anyuze hafi y’iwabo mu gihe abandi bari mu rugo batari bamenye ibyabaye.
Yagize ati “Nari mvuye iwacu, nyura mu nzira inyura hafi yo kwa papa mukuru (se wa nyakwigendera), mbona musaza wanjye anagana ku mugozi, yarumye ururimi, mvuza induru umuturanyi aza kureba ibibaye, afata umuhoro wari hafi aho, atema uwo mugozi, umwana aramanuka yikubita hasi, ariko yari yamaze gupfa kuko yari yarumye ururimi amaso yaturumbutse, yagagaye ndetse yanakonje”.
“Abaturanyi baraje bafata uwo mwana bamujyana kwa muganga kugira ngo naba atarapfa wenda babe bamufasha, ariko biba iby’ubusa basanga yamaze gupfa”.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko se w’uwo mwana yahamagawe kuri telefoni, na we akabanza kubaza nyina umwana wagize ikibazo uwo ari we kuko yumvaga bombi yabasize mu rugo bitegura bagiye ku ishuri.
Nyina yavuze ko uwo mwana wiyahuye yagiye ku ishuri, saa yine akagaruka mu rugo, avuga ko yatinye kwinjira mu ishuri kuko yakererewe kandi umwarimu wari uhari atanga ibihano bikomeye.
Ubwo nyina yamwemereraga kwiyambura imyenda y’ishuri, umubyeyi nawe akigira mu mirimo asanzwe akora, uwo mwana ni bwo yafashe icyemezo cyo kwiyahura.
Se w’uwo munyeshuri yavuze ko umwana yitondaga cyane, kandi yahoraga atuje, ku buryo ntawakekaga ko yagira ibibazo by’imitekerereze byatuma yiyahura.