Amakuru ava mu karere ka Karongi aravuga ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 21 yagiye koga mu kiyaga cya Kivu bikarangira arohamye arapfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 19 Mata 2024, bibera mu mudugudu wa Gisayo, akagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi.
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 21 yari yaturutse mu murenge wa Mukura wo mu karere ka Rutsiro, ajyana na bagenzi be koga mu kiyaga cya kivu maze birangira arohamye ahita ahasiga ubuzima.
Amazina yombi ya nyakwigendera ntiyahise amenyekana, gusa akimara kurohama abo bari bajyanye koga bavuze ko yitwaga Eric. Umurambo we waje kurohorwa na polisi ishami ryo mu mazi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yasabye abantu bajya koga mu kiyaga ko bagombye kujya bajya koga bitwaje umwenda wabugenewe (Life Jacket) kabone n’ubwo baba bazi koga.
SP Karekezi yagize ati: “Ku bw’umutekano wawe ukwiriye kwambara umwambaro wabugenewe, cyane ko nta muhanga w’amazi ubaho. Hari ubwo wajya koga ukajya kure ugafatwa n’imbwa bigatuma urohama ugatakaza ubuzima”.
Umurambo wa nyakwigendera ukimara kurohorwa wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.