Menya ibyo umukobwa akwiye kwitaho mbere yo kwambarira ubusa umusore bakundana

Muri iki gihe ubusambanyi bureze hagati y’abasore n’abakobwa, aho babikora bitwaje urukundo. Nyamara nubwo bisigaye bimeze bityo ibi bintu ni inzaduka mu muco Nyarwanda kuko ntibyahozeho ku buryo kera niyo habaga ababikoze bafatwaga nk’abakoze amahano ndetse umukobwa watwaye inda akiri iwabo akaba yanacibwa mu muryango.

Gusa nubwo bimeze bitya, haracyariho abasore n’abakobwa bagifite umutimanama, birinda bagatinya gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’igihe birinda gukora icyaha, birinda indwara ndetse birinda no kwica umuco.

Ariko nanone umukobwa ashobora gukurikiza umutimanama, agakundana n’umusore urukundo rusanzwe kandi ruzira amakemwa, noneho wa musore agasaba umukobwa ko baryamana, umukobwa akabura uko abigenza kuko aba avuga ati ‘uyu muhungu ndamukunda, nimuhakanira arahita anyanga’. Ariyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibyo ukwiye kwitondera wowe mukobwa mbere yo kuryamana n’umukunzi wawe.

1. Urukundo rwa mbere (premier amour) ari narwo rukunda gutera ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo mwakundanye mbere atangiye kukugora, ntuzumve ko hari igikuba cyacitse ngo bibe byatuma ukora ibyo udateganya.

2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by’ukuri azemera ndetse yubahe icyemezo cyawe cyo kuzakora imibonano mpuzabitsina aruko mwarushinze.

3. Umuhungu ugukunda by’ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo akubwire ko nutamuha ibyanyu biza kurangirira aho. Umuhungu ubigenza atyo ni wawundi n’ubundi wamuha utamuha ntaba agukunda igihe kiba kizagera mugatandukana.

4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano mpuzabitsina umutimanama wawe utabishaka ahita agutera n’inda. Kandi umuhungu nk’uyu iyo amaze kugutera inda ahita akwihakana.

5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kukwanga nta kindi warenzaho. Kandi wibuke ko gutandukana n’umuhungu wakundaga byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina kurusha iyo mwayikoranye. Iyo mutandukanye mwarayikoranye birakomeretsa, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa indwara bigakomeretsa kurushaho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *