Nel Ngabo yagaragaje ko abahanzi bafite umukoro wo gukoresha ijwi ryabo mu guhangana n’abagoreka amateka

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo uzwiho no gutunganya umuziki mu nzu izwi nka Kina Music yatangaje ko mu bihe nk’ibi u Rwanda n’isi yose bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi bakwiriye gukoresha ijwi ryabo bagatanga ubutumwa bw’ihumure ndetse banahangana n’abashaka kugoreka amateka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda, Nel Ngabo yavuze ko uruhare rw’umuhanzi muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ukwitabira ibiganiro bigaruka ku mateka, ndetse bitangirwa ahantu hatandukanye mu gihugu no gukora indirimbo z’isanamitima

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi baririmbye muri BK Arena ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku italiki 7 Mata 2024.

Uyu muhanzi wemeza ko benshi muri bagenzi be ari urubyiruko, kandi akavuga ko ijwi ryabo rigera kuri benshi bityo bakaba bagomba kwifashisha iryo jwi kugira ngo batange ubutumwa bw’isanamitima kandi akemeza ko bafatanyije na bagenzi babo b’urubyiruko batanga umusanzu mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *