Impuruza ku giciro gihanitse cy’umuti utanga icyizere ku gukumira virusi itera Sida

Abashakashatsi mpuzamahanga mu buvuzi, basabye ko umuti utanga icyizere cyo kurinda abawukoresha kwandura Virusi Itera Sida, wagabanyirizwa igiciro kugira ngo abantu benshi babashe kuwigondera.

Uyu muti witwa ‘Lenacapavir’ ubusanzwe ugura 42 250$. Inzobere zivuga ko n’iyo washyirwa ku madolari 40 Uruganda Gilead Sciences, Inc rw’Abanyamerika ruwukora rudashobora guhomba.

Byagaragarijwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Gakoko gatera SIDA yabereye i Munich mu Budage, kuwa 23 Nyakanga 2024, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Kaminuza ya Liverpool yo mu Bwongereza, ryayobowe na Dr. Andrew Hill.

Iri tsinda ryagaragaje ko uwo muti ugabanyirijwe ibiciro ukaboneka ku bwinshi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka hamwe hagaragara Agakoko gatera SIDA ku kigero cya 95%, n’ubundi bidashobora guhombya uruganda Gilead Sciences, Inc. ruwukora.

Umuti wa ‘Lenacapavir’ witerwa mu rushinge kabiri mu mwaka ugura 42250$ ni ukuvuga asaga miliyoni 55 Frw. Uherutse gukorwaho ubushakashatsi muri Uganda na Afurika y’Epfo nka bimwe mu bihugu biza imbere mu kugira umubare munini w’abagore n’abakobwa banduye Agakoko gatera SIDA, bigaragara ko utanga ubwirinzi ku kigero cya 100%.

Ibigo mpuzamahanga bifite aho bihuriye n’urwego rw’ubuvuzi birimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS, biri gukora ubuvugizi kugira ngo uyu muti uboneke hirya no hino ku Isi kandi ku giciro gito.

Uruganda Gilead Sciences, Inc. rukora uwo muti rwatangaje ko hakiri kare mu kuba hagenderwa kuri ubwo bushakashatsi hagabanywa ibiciro bya ‘Lenacapavir’.

Abashakashatsi n’abo mu rwego rw’ubuzima bakora ubuvugizi bagaragaza ko mu gihe Uruganda Gilead Sciences, Inc. rutagabanya ibiciro by’Umuti wa ‘Lenacapavir’, ibihugu byashaka uko bibona ibyangombwa byo gukora umeze nka wo uhendutse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *