Kigali: Umunyarwenye Teacher Mpamire yisanishije na Perezida Museveni asetsa abantu imbavu zirashya

Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja wamamaye nka Teacher Mpamire wamamaye mu gihugu cya Uganda, yanejeje imitima y’ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya “Gen-Z Comedy” ubwo yisanishaga na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, agashima urubyiruko rw’u Rwanda.

 

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gisanzwe gihuza urubyiruko n’abandi biyumvamo ‘Comedy’ ndetse n’inkuru ziba zikubiyemo.

 

Imibare igaragaza ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri, ni mu gihe aho gisanzwe kibera hakira abantu 1500.

 

Ni ubwa mbere Teacher Mpamire yari ataramiye abakunzi be muri Gen-Z Comedy, ariko si ubwa mbere Dr Hillary Okello bavuka mu gihugu kimwe (Uganda) yari ataramiye abafana be, kuko yagiye yigaragaza mu bihe bitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *