Dj Brianne yahinduye amazina ye yongeramo irya ‘Kagame’

Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera kuvangavanga umuziki, nyuma yo kugaragaza urukundo akunda abasore bo muri ‘CTU’ cyane cyane umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame, yahinduye amazina akoresha muri aka kazi yongeramo izina rya ‘Kagame’.

 

Uyu mukobwa w’umu-Dj ubifatanya n’ubunyamakuru yakoze ibi ku mugoroba wo ku wa Kane 25 Nyakanga 2024, ni nyuma y’uko mu biganiro bitandukanye yagiye agaragaramo ubwo yari avuye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wanaje gutsinda amatora, yakunze gutaka Umukuru w’Igihugu ndetse adasize n’umuhungu we, Ian Kagame, uri mu bamucungira umutekano bambara imyenda yanditseho ‘CTU’.

 

Ubusanzwe Dj Brianne yitwaga Gateka Brianne ku mbuga nkoranyambaga ze zose, gusa ku mugoroba wo ku wa Kane ubwo yahinduraga amazina ye yongereyemo izina rya Kagame bituma yitwa ‘Gateka Kagame Brianne’.

 

Uretse uyu mu-Dj uhinduye izina rye akongeramo ‘Kagame’, hari abandi benshi bafite amazina akomeye bakunze kuvuga ku rukundo bakunze aba basore bacunga umutekano wa Perezida Kagame bambaye imyenda yanditseho ‘CTU’ cyane cyane umuhungu we Ian Kagame, aho bashimaga cyane ikinyabupfura yabaga afite ndetse na bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *