Hatangajwe impinduka mu kwizihiza Irayidi ku bayisilamu bose bo mu Rwanda

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo idini ya Islamu yinjire mu munsi mukuru usanzwe umenyerewe nka Irayidi, ubuyobozi bw’iri dini buravuga ko ibikorwa byo kwishima no kwidagadura bitemewe mu gihe turi mu cyumweru cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Isilamu buvuga ko kubera ko igihugu kirimo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nta birori byo kwishima no kunezererwa bizaba nk’uko byari bisanzwe bikorwa mu gusoza ukwezi kw’igisibo cya Eid Al Fitr kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Mata 2024.

Ibi bikaba byatangajwe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim aho yavuze ko Abayisilamu bagomba gukurikiza gahunda yashyizweho na MINUBUMWE muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Kubera uyu munsi wo gusoza ukwezi kw’igisibo kandi, kuri uyu wa Gatatu ni umunsi w’ikiruhuko ku bakozi bose nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo aho imenyasha abakozi b’inzego za Leta ndetse n’iz’abikorera ko kuwa Gatatu taliki 10 Mata 2024 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Eid El Fitr nk’uko biteganwa n’Itegeko rya Perezida wa Repubulika.

Igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan cyatangiye taliki 11 Werurwe kikaba kigomba gusozwa taliki 10 Mata 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *