Nyuma y’uko Hamana Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye, riherereye mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, atawe muri yombi akekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri muri iki kigo ayobora, yarafunguwe asanga Akarere karamuhagaritse mu kazi mu gihe cy’amezi atatu.
Iyi nkuru yatangiye kuvugwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2024, ni nyuma y’uko umuzamu w’iryo shuri yafatanywe ibiryo by’abanyeshuri birimo umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi. Amakuru avuga ko uyu muzamu akimara gufatwa yasanganwe urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo by’abanyeshuri ahita avuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri, Hamana Jean de Dieu.
Ibyo bikirama kuba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza, abantu batatu barimo Hamana, uwo muzamu ndetse n’umucuruzi bikekwa ko yari ashyiriye ibyo biryo bahita batabwa muri yombi.
Mu kiganiro kirambuye UMUSEKE dukesha iyi nkuru wagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje ko uyu muyobozi yahagaritswe by’agateganyo mu kazi. Ati “Nibyo umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakabuye yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hari iperereza riri gukorwa ku byaha akurikiranweho n’ubutabera.”
Uretse uyu muyobozi w’ishuri warekuwe by’agateganyo, harekuwe umuzamu n’uriya mucuruzi bakekwaho kugira uruhare muri kiriya cyaha. Hari amakuru avuga ko Hamana n’abo bari bafatanyije dosiye yabo yakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha ariko ntibwaregera Urukiko ngo abakekwaho kwiba biriya biryo baburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Aba bahise barekurwa ariko dosiye yabo iza kugezwa mu Rukiko bakazaburana mu mizi ariko bari hanze.
Biteganyijwe ko Hamana Jean de Dieu agomba guhagarikwa amezi atatu adakora atanahembwa. Mu gihe yaba umwere ku byaha akurikiranweho ashobora guhembwa ayo mafaranga y’amezi atatu atahembwe mu gihe yahamwa n’ibyaha agahita yirukanwa mu kazi ka leta. Hari amakuru kandi ko hakozwe igenzura bakabona ko hari ibindi biryo by’abanyeshuri byabuze.