RDC: Abandi basirikari batatu bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha baburanagaho

Urukiko rwa gisirikare rwa Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abasirikare batatu igihano cy’urupfu.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 barashe mu bantu baganiriraga muri segiteri ya Babungwe-Nord muri teritwari ya Fizi barimo umuyobozi waho wa gakondo n’umusirikare, bane muri bo bahasiga ubuzima.

Aba basirikare bakatiwe iki gihano nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kwica, kugerageza kwica, kurenga ku mabwiriza y’abayobozi no guta amasasu.

Urukiko rwabategetse guha indishyi y’amadolari ya Amerika 250.000 buri muryango biciye umuntu, rubemerera kujurira mu minsi itarenze itanu mu gihe baba batanyuzwe n’uyu mwanzuro.

Hari undi musirikare wari kumwe n’aba ubwo bicaga aba bantu. Gusa we aracyashakishwa kuko yaratorotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *