Aruna Madjaliwa arishyuza Rayon Sports akayabo k’umushahara iyi kipe imubereyemo

Umukinnyi w’Umurundi ukina hagati mu kibuga, Aruna Moussa Madjaliwa, yavuze ko nta kibazo afite cyatuma adakinira Rayon Sports mu gihe yaba imwishyuye imishahara y’amezi umunani imugomba.

Madjaliwa ntiyagaragaye ku mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na Gorilla FC ku wa Gatandatu nyuma yo guhagarika imyitozo bivugwa ko yongeye kuvunika.

Ibyo byasembuye ndetse birakaza ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamuhaye imbabazi nyuma yo kumubura guhera mu Ugushyingo 2023 aho yavugaga ko yavunitse akajya kwivuza.

Rayon Sports ivuga ko yahagaritse kumuhemba nyuma yo kumufata nk’uwataye akazi kuko nta byemezo by’abaganga yagaragaje ko yivurijeho mu gihe raporo iyi kipe yabonye zigaragaza ko umukinnyi ari muzima.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 22 Nyakanga, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yaciye amarenga ko biteguye gutandukana na Aruna Moussa Madjaliwa niba ntacyo ashaka gufasha iyi kipe mu mwaka w’imikino mushya.

Ati “Mu gihe dutangiye uyu mwaka w’imikino yagaragaje ubushake, kuko tumuzi ko ari umukinnyi mwiza, atwizeza ko azaza agakina, no mu myitozo naje inshuro zingahe nabonaga akora ariko nyuma yaje kongera avuga ko afite ibibazo.”

Yakomeje agira ati “Urumva rero twebwe ntabwo ibikubiye mu masezerano tubibona. Amasezerano ni ibintu bibiri, ni inshingano zanjye n’uburenganzira bwanjye, ni inshingano zawe n’uburenganzira bwawe, tugiye gutangira umwaka w’imikino rero umuntu utazagira icyo adufasha, amasezerano arahari kandi afite icyo avuga, bizakurikizwa kuko sinakora ibyo ngomba gukora ngo wowe ntubikore.”

Yahishuye ko uyu Murundi ashobora gusimbuzwa Umunya-Ghana James Akaminko uzatirwa muri Azam FC aho ibiganiro bizanozwa neza hamaze gufatwa umwanzuro kuri Madjaliwa dore ko bombi ari abanyamahanga kandi bakina umwanya umwe.

Ati “Tuzicara tuganire, cyane cyane ko niba ntacyo yadufasha iyo ’license’ turayikeneye ku wundi munyamahanga cyangwa undi wadufasha.”

Ku rundi ruhande, Aruna Madjaliwa yabwiye IGIHE ko yiteguye gukinira Rayon Sports mu gihe yaba imwishyuye imishahara y’amezi umunani imubereyemo.

Ati “Njye nta kibazo mfite, nta kibazo mfitanye na Rayon Sports, icyo nshaka ni amafaranga yanjye. Ni amezi umunani bamfitiye.”

Nubwo uyu mukinnyi yishyuza aya mafaranga, amakuru avuga ko Rayon Sports yo ibara ko nta deni imufitiye ahubwo imufata nk’uwari warataye akazi muri ayo mezi kuko hari n’amabaruwa yagiye imwandikira.

Ubuyobozi bwabwiye Madjaliwa wifuzaga kuba ahawe amafaranga make yo kwifashisha, agera kuri mlliyoni 1 Frw muri iyi Nyakanga, ko akorana imyitozo n’abandi ukwezi kwashira agahembwa.

Nubwo Madjaliwa yari yitabiriye imyitozo ya nyuma yo ku wa Kabiri, hitegurwa umukino wa gicuti Rayon Sports yakirwamo n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu, byarangiye atajyanye n’abandi i Huye.

Uyu mukinnyi asigaje umwaka umwe muri Gikundiro yamuhaye miliyoni 24 Frw ubwo yamuguraga mu mpeshyi ya 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *