Pastor Claude yahishuye amabanga y’ibyo umusore wahemukiye Dorimbogo amubeshya ko azamurongora

Umupasiteri wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube nka Pastor Claude yahishuye amabanga yatunguye benshi ku by’umusore uzwi nka Doctor M uzwi nk’umukunzi wa Nyiransengiyumva Valentine Dorimbogo.

Uwitwa Doctor M ni umwe mu bamenyekanye ku mbuga nkoranyambagaavuga ko ari umukunzi wa Dorimbogo ariko kuri ubu Pastor Claude yatangaje bitari urukundo nyakuri ko ahubwo uyu musore yashatse kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bituma ashaka kuzamukira kuri Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Dorimbogo amubeshya urukundo.

Kuva aho inkuru ibereye kimomo ko Dorimbogo arembye cyane, Doctor M yakunze kugaragara kuri YouTube asaba amafaranga yo gufasha uwo yitaga umukunzi we, ariko ibyo Pastor Claude yabirwanyirije kure agaragaza ko nta rukundo ruri hagati y’aba bombi nubwo Dorimbogo we yibwiraga ko ari urukundo nta rukundo nyamara Doctor M we akaba yarishakiraga kumenyekana bimwe bita agatwiko.

Mu kiganiro Pastor Claude yatanze kuri YouTube channel yitwa 3D TV yagize ati: “Nabwiye Doctor M nti niba ukunda Dorimbogo by’ukuri koko n’umutima wawe wose, Imana irabizi. Niba ushaka gutwikira kuri Dorimbogo, Imana izagutwika”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *