Abaturage bo mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitambitse abayobozi bari bahagarikiye igikorwa cyo gusenyera abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babatera amabuye barabirukankana bituma iki gikorwa gihagarara.
Ibi byabaye mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, ubwo abayobozi bo ku rwego rw’Akagari n’Umurenge bajyaga gusenyera abubatse binyuranye n’amategeko.
Ubwo aba bayobozi bageraga ku nzu y’umuturage witwa Mujawamariya Felicite utari uhari, bagategeka abagomba kuyisenya gutangira ubundi ngo bakomereze ahandi, ni bwo abaturage bahise bahaguruka.
Umwe ati “Bakimara guca ririya pembe ni bwo abaturage hano bafashe amabuye batangirira kuri ASSOC bahita babatera amabuye. Kuko baje nta muntu n’umwe bari bari kumwe uretse abadasso, nta muntu wari ufite imbunda byibura ngo yabakumira, ubwo abayobozi bahise biruka babirukaho cyane rwose n’amabuye, nari mpibereye kuko nanjye nshinzwe umutekano nabikubwiye, ntakintu wabaga wavuga aha ngaha ubanza n’uwari ufite imbunda bakagombye kumukubita bari barakaye cyane.”
Icyakora abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Rebero basaba ko ikibazo cyabo cyakwigwa kuko iyo basabye ibyangombwa byo kubaka ngo akenshi ubuyobozi bubasubiza ko batuye mu manegeka.
Undi ati “Nari narigomwe ndavuga nti reka nubake birangire, ubwo rero ndi kwibaza barayirituye, abana ntabwo nza kubashyira mu nzu n’inzara, ntabwo ari ayanjye ni inguzanyo nafashe muri banki, ubwo rero ikintu kiri kunsaza ni uko ari inguzanyo kandi simbaye muri iyo nzu byibura ngo mvuge ngo nzashakisha nishyure amafaranga y’abandi ndi no mu nzu.”
Umumyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Rugerero, Bizimana Faustin yizeje umunyamakuru kumuha amakuru arambuye kuri iki kibazo, ariko ntibyakunze ku mpamu zaturutse kuri uyu muyobozi.
Inkuru ya Radiotv10