Abarimu bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abarimu bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariryo SYECO, batangije imyigaragambyo kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Mata 2024 mu gace ka Kabambale ho mu ntara ya Maniema, mu gihe abanyeshuri basuye ku ishuri ariko aba barimu bo ntibarimo kwigisha aho bavuga ko leta yagombye kubanza ikabaha umushahara w’ibirarane ibarimo.
Imishahara basaba kugeza ubu ni iy’amezi abiri ariyo; Gashyantare na Werurwe, mu gihe umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abarimu, Raphael Sefu avuga ko ibyo basaba bazakomeza kubisaba ubuziraherezo, agasaba inzego zibishinzwe kubigiramo uruhare kugira ngo igisubizo cyihuse kiboneke.
Aba barimu bigaragambya banze gukomeza guhembwa n’ikigo cy’Imari gishinzwe iterambere aricyo IFOD, bagasaba leta gukora inshibgano zayo ndetse ikanabahitiramo Banki iboneye igomba kujya ibahemba.