Abakobwa benshi ntibakunda abasore baheheta bakunda kubaca inyuma gusa nubwo bimeze uko ariko hari ibindi bintu abakobwa benshi badakunda.
Dore ibyo bintu abakobwa banga cyane:
1. Iyo utamushimiye kukintu yakoze: Abakobwa burya bajya kumera nk’abana iyo bari mu rukundo, ni ngombwa ko niba akoze ikintu umushimira iyo utabikoze arababara ndetse cyane.
2. Kumwirengagiza umunsi wose: Hari ubwo umukobwa ababara cyane bitewe nuko umaze umunsi wose utamuhamagaye ndetse utanamwandikiye burya ibyo biramubabaza cyane.
3. Gukoresha imbugankoranyamaga cyane: Abakobwa benshi Banga umusore uhora muri telephone amasaha yose kuko baba batari kumwitaho rero ibyo nabyo abakobwa barabyanga.
4. Kumubeshya cyane: Umukobwa wese burya akunda umusore umubwira ukuri mu bintu byose rero iyo umukobwa uhora umubeshya cyane biramubabaza ndetse cyane.
5. Kumwereka inshuti zawe ukamwita inshuti: Hari ubwo umukobwa aba akundana n’umusore ariko Umusore mukujya kumwereka inshuti ze akavuga ko ari inshuti ye nabyo bibabaza umukobwa cyane.
6. Kumugurira ibihenze utamwitaho: Hari abakobwa benshi bakunda ko ubitaho ubakunda ataruko ubaguriye impano zihenze mu gihe umugurira ibihenze utamwitaho nabyo biramubabaza cyane.