Tangawizi ifite akamaro kanini ku mubiri w’umuntu ari nako kayiha ubushobozi mu bijyanye no gutera akabariro .
1. Kuvura ubugumba ku bagabo no ku bagore
Tangawizi ifasha umubiri mu kongera amaraso atembera hirya no hino mu mubiri no mu gitsina, ibi bigatuma igitsina kimara umwanya munini gifite umurego. Si ibyo gusa kuko nanone tangawizi igabanya ibinyabutabire bibi n’uburozi mu mubiri.
Nanone tangawizi ituma umubiri uvubura umusemburo wa Luteinizing hormone mwinshi. Nanone kurya tangawizi byongera umubare w’intangangabo n’umuvuduko wazo ikanatuma imirerantanga ikora neza, ibyo rero bikaba byavura ubugumba ku bantu bafite icyo iki kibazo.
2. Kongera amaraso atembera mu mubiri
Kurya tangawizi cyangwa kuyinywa bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse hari inyigo yagaragaje ko binagabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.
Ibinyabutabire dusanga muri tangawizi bituma imitsi yaguka. Ibi bigatuma amaraso atembera mu mubiri yiyongera, bikanarinda ko amaraso yakwipfundika .