Ibyishimo ni byose ku munyamakuru Yago wasubijwe shene ye ya YouTube uwari wayibye agatabwa muri yombi

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat yamaze gusubizwa Shene ye ya Youtube nyuma y’igihe kinini yari amaze ayibwe, ni mu gihe uwari wayibye yatawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iyi shene yagarujwe nyuma y’iperereza ryatangiye bamaze kwakira ikirego cya Yago cyatanzwe ku wa 1 Nyakanga 2024.

Ati “Yago yahamyaga ko yibwe imibare y’ibanga ya shene ya Youtube ikitirirwa undi muntu ndetse akagira ibyo ayihinduramo. Iperereza ryarakozwe hafatwa uwitwa Ndwangwa Ally wahoze ari umukozi kuri Yago TV Show.”

Ndwangwa watawe muri yombi ku wa 17 Nyakanga 2024, yari amaze igihe yihishe mu Nyakabanda kuri ubu akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira muri mudasobwa ugamije gukora icyaha ndetse no kwiyitirira imyirondoro y’undi muntu.

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ko mu ibazwa rye, yahise yemera icyaha agisabira imbabazi ariko akavuga ko yabitewe n’uko Yago yari amaze kumwirukana ngo kuko atari ashoboye akazi.

Uyu musore yireguye agaragaza ko nyuma yo kwirukanwa nta n’imperekeza, yumvaga uburyo bwo kwihimura yatwara shene ye ya Youtube akayihembamo.

Dr Murangira yavuze ko RIB igira inama ba abakoresha Youtube yo kujya bagira igihe cyo guhindura imibare y’ibanga mu rwego rwo kwirinda ko zakwibwa.

Ati “Imibare y’ibanga nibe iy’ibanga nyine, ntabwo ikwiriye kuba izwi n’umuntu urenze umwe kuko nibwo buryo bwiza kandi butanga umutekano.”

Yifashishije urugero rw’ibyabaye kuri Yago ahamya ko imibare y’ibanga ya shene ye ya Youtube yari ifitwe n’undi muntu bityo bamaze gutandukana, uwari umukozi we ahita ayitwara.

Dr. Murangira yavuze ko ibyabaye kuri Yago ari uburangare, bikaba byakabaye bibera n’abandi isomo.

Uretse ba nyiri ama shene ya Youtube, yanagiriye inama abumva ko bakwiba shene z’abandi za Youtube ko bashatse babireka kuko byanze bikunze baba bazafatwa. Ati “Ndabibutsa ko ubumenyi, ubushake ndetse n’ubushobozi bwo kurwanya ibyaha buhari.”

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *