Abasirikari bane bo mu ngabo za SADC bapfiriye muri Congo

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC watangaje ko abasirikari bawo bari mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagwiriwe n’igisasu maze bane muri bo bakahasiga ubuzima, abandi batatu bagakomereka nk’uko bikubiye mu itangazo uyu muryango washyize hanze.

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribivuga, muri abo basirikari bapfuye ubwo igisasu cyagwaga mu birindiro byabo, muri bo batatu bakomoka mu gihugu cya Tanzania mu gihe undi umwe akomoka muri  Afurika y’Epfo.

Igisasu cyaguye mu birindiro by’izi ngabo kuri uyu wa mbere taliki ya 8 Mata 2024 maze abasirikari batatu bakomoka muri Tanzania bahita bitaba Imana mu gihe undi ukomoka muri Afurika y’Epfo yihutanywe hamwe n’izindi nkomere, bajyanwa mu bitaro kuri Goma ariho uwo musirikari yaje kugwa ubwo yarimo yitabwaho n’abaganga.

Twabibutsa ko ingabo za SADC zageze mu Burasirazuba bwa Congo mu kwezi k’Ukuboza 2023 aho zaje gahunda ari ugufasha leta ya Congo guhangana n’umutwe wa M23 no kugarura amahoro muri kariya gace.

Afurika y’Epfo niyo iyoboye itsinda ry’ingabo za Afurika y’Amajyepfo ziri mu ntara ya Kivu ya ruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *