Musanze: Bahangayikishijwe n’umutekano wabo n’ibyabo nyuma y’uko amazu bubakiwe asenyutse bakananirwa kwiyubakira andi

Bamwe mu baturage bo mu miryango itishoboye ndetse barimo n’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bo mu kagari ka Kabazungu, mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze bahangayikishijwe bikomeye no kuba mu mazu bisa nk’aho ari hanze ngo kuko yangiritse bikomeye kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kuyasana.

Aba baturage bavuga ko aya mazu bubakiwe yabasaziyeho akaba agiye kubagwaho bityo bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zazubakira ngo kuko batewe impungenge n’ubuzima bwabo buzarushaho kujya mu kaga ubwo igihe cy’imvura kizaba kigeze dore ko n’ubu ngo imbeho ibamereye nabi.

Umwe muri aba baturage waganiriye na BTN yagize ati: “Imbeho yo yaratugagaje, n’abantu bakaza bakadutesha umutwe bagakingura bamwe tukabirukaho. Yewee, twaranagwingiye!”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard avuga ko iki kibazo bakizi ariko ko bitewe n’uko kubona igitaka cyo kubakisha muri aka gace bigoye cyane ndetse binahenze ariyo mpamvu aya mazu agenda atinda gusanwa maze akangirika cyane. Gusa ngo kubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ndetse n’abafatanyabikorwa bari kureba uko aba baturage bakubakirwa mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *