Musanze: Umusore yategewe kumara icupa ry’inzoga birangira ahasize ubuzima

Umusore witwa Nahimana Eric yapfuye nyuma yo kumara icupa ry’inzoga y’urwagwa mugenzi we yari yamutegeye, ubwo bari mu kabari bishyira abaturage mu rujijo.

Mu masaha ashyira ay’umugoroba wo kuwa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, umugabo w’umuturanyi wa Nahimana yamuhamagaye amusaba kumusanga mu kabari ko mu i Santere ya Gakingo mu Mudugudu wa Kadahenda, ngo amugurire inzoga.

Ubwo yahageraga uwo mugenzi we yamutegeye kumara icupa ry’urwarwa, akirangiza kuyinywa, arataha ageze hafi y’iwabo yitura hasi, mu gutabara basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Hanyurwabake Théoneste, agira ati: “Uwo muturanyi we yarimo anywera mu kabari amuhamagara amusaba kuhamusanga ngo amugurire inzoga. Yabaye akihagera aramutegera ngo anywe iyo nzoga yari mu icupa y’urwagwa, amubwira ko nayimara aba ari umugabo. Ubwo rero na we ntiyazuyaje yahise ayinywa ayimaramo. Ubwo yarimo ataha yageze hafi y’iwabo yikubita hasi, abaturage bari hafi aho, bashaka amazi bamusukaho bagerageza kureba ko yazanzamuka kuko bacyekaga ko yagize intege nke zituruka ku kunywa inzoga, mu kumukoraho basanga yamaze gupfa”.

Yakomeje agira ati “Nta wakwemeza niba ari iyo nzoga yamwishe koko cyangwa niba hari ibindi bayongeyemo bikaba intandaro y’urupfu. Mu kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, RIB yahageze itwara uwo muntu wamusengereraga iyo nzoga cyane ari na we bari bagiranye iyo ntego”.

Kubera ko muri Shingiro nta ntoki zengwamo inzoga y’urwagwa zihaba, inyinshi mu nzoga zinyobwa mu tubari twaho, bajya kuzirangura ahazwi nko muri Vunga mu Karere ka Nyabihu, bakazitunda mu majerekani bakoresheje amagare ndetse n’imodoka.

Bivugwa ko ntawundi muntu mu bari banywereye muri ako kabari Nahimana yarimo, kugeza ubu uragaragaza ikibazo cy’ubuzima kidasanzwe; ndetse ngo bamwe mu bahanyweraga bakimara kumenya ko yapfuye, batinye ko bashobora gushyirwa mu majwi, bahitamo gutoroka ngo badafatwa bagakurikiranwa.

Gitifu Hanyurwabake akangurira abaturage kutishora mu mahiganwa y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Abaturage bakwiye kwitwararika bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bitabira kunywa izizewe kandi bakirinda kurenza urugero, byaba na ngombwa bakaba banazireka. Ni byiza ko abantu bajya babanza gushishoza, bakirinda guha agaciro ababashora mu bikorwa nk’ibyo biba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bikaba byanabambura ubuzima ku bwo kwizezwa ibihembo”.

Benshi mu baturage bari mu rujijo aho batiyumvisha ukuntu icupa rimwe ry’inzoga y’urwagwa ryahitana ubuzima bw’umuntu, ari nayo mpamvu kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2024, umurambo wa Nahimana, wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri aho wajyanywe gukorerwa isuzumwa.

Inkuru ya Kigali Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *