Umukecuru witwa Nyirangiruwonsanga Marie wo mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana mu mudugudu wa Bwangacumu aratabaza nyuma y’uko inzu yabagamo imusenyukiyeho kubera gusaza akaba nta muntu afite umufasha ngo kuko n’ubusanzwe aba wenyine kandi n’ubushobozi bukaba ari ntabwo.
Uyu mukecuru avuga ko isakaro ry’inzu yabagamo ryaguyemo imbere kubera gusaza ariko ngo umukuru w’umudugudu wa Bwangacumu akimara kubona ko iyo nzu ishobora gushyira ubuzima bw’umukecuru mu kaga byatumye amusaba ko yayivamo akareba aho aba agiye.
Nyirangiruwonsanga akomeza avuga ko inzego z’ubuyobozi yagerageje kubwira ikibazo cye bagiye bamusubiza ko afiye umwana ukorera urwego rwa Dasso bityo ko yagenda uwo mwana akamwubakira, nyamara umukecuru akavuga ko umwana we nta mikoro afite ngo kuko akiri kwiga ndetse n’inzu na we ubwe yagerageje kubaka yamunaniye kuyuzuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars yabwiye ITABAZA.COM ko ikibazo cya Nyirangiruwonsanga batari bakizi ngo kuko ntacyo yigeze abagezaho, avuga ko niba hari inzego zimwe zamwirengagije yakwegera urwego rw’umurenge rugasuzuma ikibazo cye kugira ngo harebwe uko cyakemuka.
Gitifu Kayitare ati: “Icyo kibazo navuga ko ntakizi kuko kitangezeho, umuntu yasuzuma uko kimeze niba ari umuntu utishoboye, akaba ari mu nzu wenda ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga umuntu yareba uko yafashwa ariko kugera uyu mwanya navuga ko atarangeraho”. Akomeza ati: “Niba hari urwego yagezeho ntirumukemurire ikibazo twamugira inama yo kugana urundi kugira ngo rumufashe”.