Igipolisi cyo mu gihugu cya Kenya cyatabaye umugore wari hafi kwicwa n’abaturanyi be bamuziza kwiyicira abana be babiri abatereye mu cyuzi kubera umujinya w’intonganya uwo mugore yari yagiranye n’umugabo we.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Nyakanga 2024, bibera mu gace ka Kiandai, mu karere ka Kirinyaga muri Kenya aho amakuru avuga ko uyu mugore yari yagiranye n’umugabo we amakimbirane, umugore aragenda ariko nyuma aza kugaruka afata abana b’abahungu babiri babyaranya ajya kubata mu cyuzi.
Aba bana umwe w’imyaka ine undi w’imyaka itatu baratabaje abaturanyi bumvishe urusaku rwabo bihutura gutabara ariko biba iby’ubusa kuko bahageze abana bamaze gushiramo umwuka.
Abaturage bakimara gusanga abana bapfuye bazibiranyijwe n’uburakari maze bafata uyu mugore w’imyaka 20 baramukubita hafi no kumwica ariko kubw’amahirwe igipolisi cyaje kuhagoboka gisanga agitera akuka cyihutira ku mujyana ku bitaro bya Kerugoye Referral Hospital biri muri ako gace.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kirinyaga, Moses Koskei yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu mugore arindiwe mu bitaro aho azava ajyanwa mu nkiko kugira ngo akurikiranwe ku byaha yakoze byo kwica abana abajugunye mu cyuzi, dore ko na we ubwo inkoni z’abaturage zari zimurembeje yagerageje kwijugunyamo ariko bikanga.