Amakuru ava mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aravuga ko umukobwa wari umaze iminsi asuye umuhungu yashatse kwiyahurirayo nyuma y’uko umuhungu amusabye gutaha kandi umukobwa atabishaka bikamubabaza cyane.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00) zo ku wa 14 Nyakanga 2024, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse maze umusore biba ngombwa ko asaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke maze arinangira yanga gutaha.
Umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura niko kwihutira kumukumira.
Umusore yagize ubwoba yihutira kujya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa nawe ati: “Yego” mu gihe umusore we abihakana.
Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka ko yahabwa amafaranga 15000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke, mu gihe umuhungu yemeraga gutanga amafaranga 8000 frw gusa.
Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi micye, amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo, bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.
Source: UMUSEKE