Nyamasheke; Urujijo ku rupfu rw’umugabo wasanzwe amanitse mu nzitiramibu ubwo umugore we yari amusize aryamye

Umugabo wo mu karere ka Rusizi witwa Manirareba Jean Bosco w’imyaka 55 bamusanze amanitse mu nzitiramibu ubwo umugore yari amusize aryamye akajya kureba umuntu ubaha ikiraka cyo kubagara icyayi.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Gitwe, akagari ka Gitwe  mu murenge wa Karambi ho mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024 hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri n’igice.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwe, Sekamana Tharcisse yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye ari mu gitondo ubwo umugore yabyutse ajya kureba umuntu wari wabemereye ikiraka cyo kubagara icyayi maze asiga umugabo mu buriri aryamye agarutse asanga amanitse mu nzitiramibu mu ruganiriro.

Kubera ko uwari yabemereye ikiraka batari bumvikanye neza ku mafaranga yagombaga kubaha, nicyo cyatumye umugore azinduka mu cya kare kugira ngo babanze bumvikane noneho abone aze afate amasuka, we n’umugabo we, ariko mu kugaruka nibwo yasanze inzogera yirenze.

Uyu mugore w’imyaka 35 yari afitanye abana batatu na nyakwigendera, ariko abo bana ntibararaga mu nzu imwe n’ababyeyi babo kuko bo bararaga mu nzu yari ku ruhande.

Hari amakuru yagiye ahwihwiswa n’abaturanyi avuga ko nyakwigendera yaba yiyahuye kubera agahinda ngo kuko uyu mugore yarushaga imyaka 20 yose yamucaga inyuma akajya kwishakira abo bangana, ariko Gitifu Sekamana yavuze ko ibi atabihamya ngo kuko iyo haza kuba hari amakimbiranye muri ruriya rugo bari kuba babizi ngo kuko n’umukuru w’umudugudu wabo yari muramu wa Manirareba wiyahuye.

Gusa hari andi makuru avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yari afite ibibazo byihariye ngo kuko yari umuntu uhora yigunze kandi acecetse ngo ku buryo byari bigoye kumenya icyo atekereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *