Copa América 2024: Colombie yasanze Argentine ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu ya Colombie yatsinze iya Uruguay igitego 1-0 mu mukino wa ½ cya Copa América 2024 wabaye mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 11 Nyakanga 2024. Wari umukino witezwe cyane kuko amakipe yombi yagaragaje imbaraga zikomeye n’umupira uryoheje ijisho.

Watangiye wihuta cyane nk’uko wari witezwe amakipe yombi asatirana bikomeye ariko ntaboneze mu izamu. Ku munota wa 16, Darwin Núñez yacomekewe umupira mwiza atera ishoti uca hanze gato y’izamu. Uyu rutahizamu yakomeje guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego ku mupira myiza yahabwaga ariko yaterera hanze y’urubuga rw’amahina ikajya hanze.

Mu mpera z’igice cya mbere, Colombie yatangiye gusatira bikomeye ariko umunyezamu wa Uruguay, Sergio Rochet akayibera ibamba. Ku munota wa 39, Kapiteni James Rodriguez yateye koruneri nziza Jefferson Lerma akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere. Nyuma y’iminota mike, Luis Díaz yahushije ikindi gitego ku ishoti yateye umunyezamu Rochet akarikuramo.

Mu mpera z’iki gice, habaye gushyamirana, Daniel Muñoz akubita inkokora Manuel Ugarte umusifuzi amuha ikarita y’umutuku. Igice cya Mbere cyarangiye Colombie iyoboye umukino n’igitego 1-0. Uruguay yihariye igice cya kabiri kuko yashakaga kwishyura ariko ihusha ibitego byinshi cyane ku buryo bwabonwaga na Luis Suarez, Federico Valverde n’abandi.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Colombie yatsinze iya Uruguay igitego 1-0 igera ku mukino wa nyuma wa Copa América 2024 izahuramo na Argentine mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 15 Nyakanga saa 2:00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *