Kamonyi; Umugabo yagiye kwivuza ku mupfumukazi ahasiga ubuzima

Singirankabo Xavier uri mu kigero cy’imyaka 56 wo mu karere ka Kamonyi yaguye mu rugo rw’umukecuru usanzwe ari umuvuzi gakondi ubwo yari yagiye kwivuza.

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gitega, mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Musambira bemeje aya makuru bavuga ko uyu mugabo witwa Singirankabo yari yazindutse ajya kwivuza kuri uwo mukecuru ariko apfira yo.

Amakuru avuga ko mbere y’uko uyu muturage yitaba Imana yabanje kujya ku kabari ahanywa Fanta maze asubira kwivuza ariko ngo hashize akanya katageze ku isaha abaturage bahamagarwa babwirwa ko amaze kwitaba Imana, bihutira gutabaza umuryango wa Singirankabo.

Mukantaganda Rachel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kivumu, yemeza iby’aya makuru akavuga ko uyu musaza yaje kwivuza ku muvuzi gakondo ahetswe na moto, ariko ngo ageze mu rugo rw’umuvuzi araharembera birangira ahasize ubuzima.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *