Rutsiro: Umugabo yishe umugore we amukubise ifuni yihutira guhobera ibendera ry’Igihugu ku biro by’umurenge

Amakuru ava mu karere ka Rutsiro aravuga ko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024 umugabo witwa Semasaka Desire yishe umugore we amukubise ifuni ubwo yari mu buriri maze agahita apfa undi akihutira ku biro by’umurenge aho yahise ahobera ibendera ry’igihugu.

Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma mu mudugudu wa Cyeshero aho uyu muryango utuye, amakuru akavuga ko nyakwigendera yasize abana batandatu aho umugabo yabanje kubafungirana mu cyumba ubwo yajyaga kwica umugore, agira ngo badatabaza.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko uwo mugore n’umugabo we babanaga mu makimbirane ashingiye ahanini ku kuba umugore yari umusinzi yarananiye uwo mugabo.

Aya makuru kandi yemezwa na Mpirwa Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi aho yahamirije ikinyamakuru Bwiza aya makuru akavuga ko uyu mugabo yahise yizana ku biro by’umurenge mu ijoro agahobera ibendera ry’igihugu, maze bakamushyiriza inzego zibishinzwe, ubu akaba yamaze kugezwa mu maboko ya RIB kuri sitasiyo ya Kivumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *