Bamwe bo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bazengerejwe n’agatsiko k’amabandi kishyize hamwe kakayogoza abaturage kakanabahohotera gakoresheje intwaro gakondo, kakanafata ku ngufu ab’igitsinagore, ndetse n’iyo hagize ugatangaho amakuru, bitamugwa amahoro.
Aba baturage bavuga ko aka gatsiko kazwiho gutega abantu nijoro, kakabambura ibyo bafite byose, kakanakubita abo akambuye ku buryo hari abasigara ari intere.
Umwe yagize ati “Hari agatsiko k’amabandi atega abaturage, bakabambura ibyo bafite. Baba bitwaje intwaro gakondo (imihoro n’ibyuma) ndetse bakanafata abakobwa ku ngufu, iyo banamaze gukora ibyo byose usanga banajya mu mazu bakayatobora.”
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’aka gatsiko kimaze gufata intera, ku buryo hakwiye kugira igikorwa n’inzego zo hejuru, kuko umutekano wabo ukomeje kubatera impungenge.
Undi ati “Bafite agatsiko kagamije guhohotera ababatangaho amakuru, kuko iyo wabavuze baragutega bakakugirira nabi.”
Aba baturage bavuga ko ikibabaza ari uko n’iyo hagize ufarwa ntacyo bitanga kuko bahita barekerwa, dore ko ngo abo bajura ntawe batinya kuko hari na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bategwa na bo.
Undi ati “Abenshi baranazwi, ikibabaje ni uko n’abafatwa bagafungwa bahita barekurwa bagaruka bagakomeza bya bikorwa byabo. Bajya banatega n’abayobozi baherutse gutega Gitifu w’Akagari ndeste na Mudugudu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko bamwe muri aba bajura batangiye gufatwa.
Ati “Turi gushaka abasigaye bose kugira ngo na bo bafatwe. Turasaba abaturage kuduha amakuru, abo bose bagafatwa bagahanwa.”
SP Emmanuel Habiyaremye yamaze impungenge abavuga ko abafatwa bahita barekurwa, abasezeranya ko hazakurikizwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo abazahamwa n’ibi bikorwa, bazabiryozwa.
Ivomo: RADIOTV10