Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika, bavuga ko babangamiwe cyane n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ababukora bise ’Zahabu’ bwangiza imitungo yabo ndetse n’ushatse kuvuga agakorerwa urugomo akahazinukwa.
Ubu bucukuzi bukorerwa mu gishanga gihuza imirenge ya Muhoza na Gacaca yo mu Karere ka Musanze ariko bugakorwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse hakarangwa n’urugomo kuko nta muntu uhagera kugira ngo adahohoterwa ngo akubitwe n’abahakora babarirwa mu bihumbi bitanu.
Ni ubucukuzi bukorerwa mu gishanga ku buryo bwangiza ibidukikije ariho ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhera bwemeza ko bwari bwarabuhagaritse kugira ngo habanze hasuzumwe n’inzego zibifitiye ububasha ariko ngo kuba bugikomeje gukorwa hagiye gukazwa ingamba.
Abaturage twaganiriye ntibifuje ko amazina yabo agaragazwa kubera ihohoterwa bakorerwa iyo bagaragaje ibibazo byabo.
Umwe muri bo, yagize ati “Hariya twahahoranye imirima tuyihinga tukeza, nko kuri iyi mpeshyi twabaga dufite ibijumba n’imboga. Kuva aba bantu baza kuhacukura nta kintu twari twahakorera kuko ugezeyo wese baramukubita ndetse ubuyobozi twarabubwiye ntibwigeze bukemura ikibazo cyacu, nimuturenganure rwose.”
Undi yagize ati “N’ubwo mutubaza ibyo nta gisubizo mwabona kuko twatakambye kuva kera ntiturasubizwa, ntituzi umuntu ukomeye ufitemo akaboko wadukuye ku byacu nta ngurane aduhaye.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati “Hari amakuru twamenye kuri ubwo bucukuzi, ariko ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano abo bantu twabagiriye inama yo kudakora ubucukuzi ndetse n’ababukoze barafatwa barahanwa.”
“Nk’umuti urambye twakoranye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubucukuzi, RMB, kugira ngo noneho kibe cyabaha umushoramari babanze barebe niba koko amabuye y’agaciro arimo; noneho nyuma yo gukora babe iryo sesengura bahaha umushoramari akaza akahabyaza umusaruro akaba yanatanga akazi ku baturage bacu. RMB ntabwo bari baduha igisubizo ariko babikozeho nohereje abatekinisiye dutegereje ko baduha raporo ariko abo bantu bagiye bagaragara, ariko inzego z’ibanze n’iz’umutekano bahagurukiye ubwo buryo bwo gukora bitemewe.”
Visi Meya Uwanyirigira yakomeje avuga ko “Turabamenyesha ko gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bishobora kubateza impanuka kuko bakora bihishahisha barindira RMB ikahaha umushoramari noneho akaza agatanga akazi. Ku bahafite imirima navuga ko ari ugufatanya buri wese akaba ijisho rya mugenzi we babona hari abagiye mu mirima yabo bagatanga amakuru twese tugafatanya kugira ngo abo bantu bafatwe kuko abafashwe bose barahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Inkuru ya IGIHE.COM