Insengero 185 mu zirenga 300 zibarizwa mu Karere ka Musanze zamaze gufungwa, kubera kutuzuza ibisabwa bizemerera gukomeza kwakira abayoboke bazo.
Izo nsengero zibarizwa mu madini no mu matorero anyuranye, zirimo n’imisigiti ndetse n’iza Kiliziya Gatolika ziri ku rwego rwa Santarali.
Umurenge wa Gacaca wo mu nkengero z’umujyi wa Musanze wafungiwe insengero zose uko ari 23, niwo wagaragayemo insengero nyinshi zafunzwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.
Nk’uko bigaragara muri Raporo y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca, bimwe mubyagendeweho mu ifungwa ry’izo nsengero, harimo cyane cyane kuba zitubatse mu buryo burinda amajwi gusohoka (Sound Proof), impamvu yagaragajwe ku nsengero zose uko ari 23.
Mu bindi basanze izo nsengero zitujuje harimo kutagira imirindankuba, ahaparikwa ibinyabiziga, imbuga itunganyije ariho amapavé, iyo bise imbuga itoshye, kuba inyubako yubatse mu buryo budatanga ubuhumekero, gukorera mu nyubako ituzuye, kutagira amazi, ubwiherero n’ibindi.
Hari naho basanze insengero zidafite ibyemezo bitandukanye, birimo icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), icyemezo cy’imikoranire n’Akarere, ahenshi basanga abakuru b’itorero badafite impamyabumenyi.