Rutsiro: Abagabo baratabaza ko bahohoterwa n’abana bibyariye bafatanyije na ba nyina

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza, mu kagari ka Remera bavuga ko bahohoterwa bikomeye n’abana bibyariye ndetse bafatanyije na ba nyina, bakavuga ko ibyo babikora bavuye mu biyobyabwenge .

Mu makuru yanyuze kuri BTN TV hagaragara umugabo upfutse mu mutwe n’ukuboko bagenzi be bakavuga ko yakubiswe n’umukobwa yibyariye afatanyije na nyina. Umukecuru umwe yabwiye umunyamakuru ati: “Ni we wa mbere se? Barabakubita”.

Aba bagabo kandi bakomeza bavuga ko ihohoterwa bakorerwa ribatera kwahukana bakava mu ngo zabo kugira ngo batange amahoro. Umusaza umwe ati: “Ubundi baca umugani ngo inyangongwa yanze amahane ihitamo kwizinga. Igihe udashaka induru mu rugo rwawe ya mu gicuku, iyo uhunze uba uhaye abaturanyi bawe umutekano, bakaryama ntawe ubyukije mu buriri”.

Ku byifuzo by’abaturage bo muri aka gace barimo n’ababyeyi bakubitwa n’abana babo nuko inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano zamanuka zikaza mu murenge wa Boneza zigafata aba bana basigaye bakubita ababyeyi babo bakajya kugororwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza,  Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko ikibazo cy’abana bakubita ababyeyi babo bakizi kandi ahanini giterwa n’uko baba banyweye ibiyobyabwenge aba bana bishoramo babitewe n’uko abenshi muri bo baba baracikishirije amashuri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *