Nyagatare: Bahangayikishijwe n’inzoga yitwa umutobe ituma abagore bakuramo ingutiya igateza umutekano muke

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musheri ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoga y’inkorano bise umutobe iteza umutekano muke muri aka gace ariko nanone ngo ikaba inyobwa na benshi bagendeye ku kuba ihendutse ndetse ikanasindisha mu gihe gito aho bavuga ko ufite ibiceri 200 gusa ashobora kunywa mu kanya gato akaba yibagiwe izina rye.

Umwe mu baturage bavuganye n’umunyamakuru wa BTN TV yemeza ko iyo nzoga ari mbi ariko akavuga ko na we ubwe ariyo anywa ngo kuko ariyo ya make. Ati: “Ufite 200Frws urataha wasinze. Ubwo rero nk’abantu b’abakene nkatwe kubera ko ariyo nzoga ya make, niyo twinywera. Ariko udakontoroye (controler) ubwonko irakuraza mu kigarika”.

Aba baturage bose bemeza ko bamwe mu bagore bayinywa bakuramo imyenda harimo n’ingutiya, ikindi kandi ngo uwasomye ku mutobe wese ntatinya kuba yahohotera uwo ariwe wese bahuye.  Umwe ati: “Umuntu wayinyweye usanga ari umusazi. Ni wa muntu mutahurira mu muhanda ngo ube wamubwira ngo wiriwe, ni uguhita agukubita. Mbega muri make irabaangamye tu!”

Hamwe mu duce ducururizwamo izi nzoga usanga abahatuye ndetse n’abahacururiza baramaze kugenda bahita amazina atandukanye, aho kamwe mu gace bahise mu Nkambi, ahandi bakahita muri Mukubitumwice akaba ari ikibazo abaturage basaba inzego z’ubuyobozi kugisuzuma bakagishakira igisubizo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri, Ndamage Andrew ahakana iby’aya makuru akavuga ko nk’ubuyobozi ntabyo bari bazi aho avuga ko koko niba bihari byaba bikorwa rwihishwa ariko kuri ubu bakaba bagiye kubikurikirana hakagira ababikora bagahanwa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *