Kigali: Umugore akurikiranyweho gukubita umugabo we icupa mu mutwe bapfuye gufunguza konti itazwi

Umugore witwa Mukabarisa wo mu kagari ka Nyakabungo,  mu murenge wa Jali ho mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi nyuma yo gukubita icupa mu mutwe umugabo we wita Nzeyimana akamukomeretsa bikabije biturutse ku makimbirane yatewe no kubav Mukabarisa yaragurishije isambu maze amafaranga akayabitsa kuri konti ya banki iri muri Sacco ariko umugabo we atayizi.

Ibi byabaye kuwa 27 Nyakanga 2024 ubwo uyu mugabo n’umugore bari mu kabari basangira bikaza kurangira batumvikanye maze ngo umugore agafata icupa yanyweragamo inzoga akarimena, maze ikimene akagikubira umugabo mu mutwe akava amaraso menshi cyane nk’uko abaturage babibonye babitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru.

Umwe mu baturage babibonye yavuze ko ubwo umugore n’umugabo basangiraga, umugabo yabonye agatabo ka banki, maze agize ngo abajije umugore ukuntu atunga agatabo undi atabizi bizamura umujinya w’umugore, ngo niko gufata icupa rya mitsingi yariho anywa ararimena maze ikimene agikubira mu mutwe w’umugabo inshuro ebyiri zose.

Aba baturage bemeza ko ibikorwa by’urugomo birimo gukubita no gukomeretsa atari bishya kuri Mukabarisa ngo kuko yigeze gufungwa yakubise sebukwe. Ntibyarangiriye aho ngo kuko nyuma yaho yaje gukubita musaza we icyuma cyo mu mutwe nabwo agafungwa ariko ngo ubwo musaza we yavaga mu bitaro yagiye kumusabira imbabazi mu rukiko i Kibagabaga nk’uko yabitangarije BTN TV.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali, Iyamuremye Francois yavuze ko kuri ubu Nzeyimana yamaze kuvanwa mu bitaro bya Kibagabaga ndetse ari iwe mu rugo, mu gihe umugore arimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *