Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko iyi kipe itegereje abakinnyi batatu bashya barimo ba rutahizamu babiri na myugariro umwe kugira ngo irusheho kwiyubaka mu gihe yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25.
Uwayezu yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 28 Nyakanga, mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo Shampiyona itangire.
Ati “Ku wa Mbere [uyu munsi] hazaza abandi batatu, hazaza ba rutahizamu babiri, haze na myugariro umwe. Murabizi ko twazanye umutoza tuzi, bazaza abarebe, natubwira ngo aha hari igihanga, cyangwa aha tuhakosore, tuzabikora ariko abo batatu ni bo bazaza.”
Yavuze ko muri iyi mpeshyi, Rayon Sports yagerageje kwiyubaka, igura bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga, amazina azwi y’abamenyereye Shampiyona y’u Rwanda ndetse inazamura abakiri bato batandatu beza bavuye mu bana benshi batoranyijwe na Kayiranga Baptiste hirya no hino mu gihugu.
Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wahawe amasezerano y’imyaka itatu, ndetse akaba amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itatu ya gicuti, ni umwe muri abo bakiri bato.
Abakinnyi bashya bari muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.
Rayon Sports ishobora kandi kurekura Umurundi Aruna Madjaliwa ikamusimbuza Umunya-Ghana James Akaminko yatizwa na Azam FC.
Rutahizamu w’Umurundi, Bimenyimana Bonfils Caleb, ari mu bakinnyi bivugwa ko bashobora kugurwa n’iyi kipe muri iyi mpeshyi.
Gikundiro imaze gukina imikino itatu ya gicuti na Gorilla FC, Amagaju FC na Musanze FC, iteganya gukina na Muhazi United ku wa Gatatu mbere yo kwisobanura na Azam FC mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzakinwa ku wa 3 Kanama kuri ‘Rayon Day’.