‘Yaba yararwaye cyangwa atararwaye agira amagambo menshi’! Uwiyita Mpanoyimana yahishuye icyo Dorimbogo yazize

Theobald uri mu bari kwamamara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube aho azwi nka Mpanoyimana, ndetse aho avuga ko aha abantu amafaranga nk’umugisha yavuze ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Dorimbogo yazize kugira amagambo menshi no kutumvira.

Muri Videwo uyu wiyita Mpanoyimana yashyize kuri shene ye ya YouTube yise Impano y’imana TV, Theobald atangira yifatira ku gahanga abavuga ko abatekera imitwe akababeshya ko agiye kubaha ubukire bikarangira abacucuye utwabo, ari naho ahera avuga kuri Dorimbogo akavuga ko yarenze ku mabwiriza yahawe bikamuviramo akaga.

Muri Video ye yo kuwa 22 Nyakanga 2024, ku munota waho wa 7 n’amasegonda 49, Theobald agira ati: “Muragira ngo ibibazo bya Dorimbogo! Dorimbogo iyo atumviye agomba guhura n’ikibazo. Nawe ubwawe ejo n’ejobundi nutumvira uzahura n’ikibazo. Dorimbogo yarahemutse cyane, agomba kugendera kuri conditions niba yararwaye, yaba atararwaye agira amagambo menshi agira n’umunwa mwinshi wamurenze”.

Ibi Mpanoyimana yabivugaga ubwo Dorimbogo yari arembye cyane aho yari arwariye mu bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke nk’uko byatangazwaga kuri shene za YouTube zitandukanye.

Mbere y’uko Dorimbogo arwara akajya kwivuriza iwabo muri Nyamasheke yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Mpanoyimana aho uwiyita Mpanoyimana yagaragaraga ahereza abantu amafaranga avuga ko abaha umugisha.

Kuri ubu twandika iyi nkuru, Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Dorimbogo yamaze kwitaba Imana aho umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Violette yemeje iby’aya makuru akavuga ko uyu mukobwa wari n’umuhanzikazi yaguye muri ibi bitaro nyuma yo kuhamugeza igitaraganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *