Arsenal yihereranye Manchester United irayisokoza

Mu mukino wa gicuti wabereye muri SoFi Stadium i Los Angeles, Arsenal FC yatsinze Manchester United ibitego 2-1. Uyu mukino wari igice cy’imyiteguro y’amakipe yombi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/2025 utangira, ukaba wariwitabiriwe n’abafana benshi bifuza kureba amakipe yabo bakunda akina.

Manchester United yatangiye neza, aho umukinnyi mushya Rasmus Højlund yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10. Iki gitego cyabanje cyahaye Manchester United icyizere cyo kuza gutsinda uyu mukino. Ariko, Arsenal ntiyatinze kwishyura kuko Gabriel Jesus yatsinze igitego cyo kunganya ku munota wa 26, bituma umukino uhita ubamo guhangana gukomeye.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka zinyuranye mu mikinire. Umutoza wa Manchester United, Eric ten Hag, yahinduye abakinnyi 10 Bose mbere yuko igice cya kabiri gitangira kugira ngo asuzume ubushobozi bwabo imbere ya Arsenal. Nubwo izo mpinduka zakozwe, Arsenal yakomeje kwihagararaho ndetse itangira no kuyobora umukino binyuze mu kwiharira umupira byahato na hato.

Igitego cy’intsinzi cyabonetse ku munota wa 81 ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga, bituma Arsenal yegukana intsinzi. Imbaraga Manchester United yashyize mu mukino mu minota ya nyuma kugira ngo bongere barebe ko babona igitego cyo kunganya ntacyo zatanze, umukino urangira ari 2-1 .

Iyi ntsinzi yahaye icyizere Arsenal mu rugendo rwayo rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino, ikipe ya Arsenal FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihafite Indi mikino iteganyijwe.

Nubwo batsinzwe, uyu mukino wa gicuti wahaye Eric ten Hag amahirwe yo gusuzuma ikipe ye no gukora impinduka zikenewe mbere y’indi mikino iteganyijwe. Manchester United ifite imikino itaha izahura na Real Betis ndetse na Liverpool, bitanga andi mahirwe yo kunoza imikinire no gushyira hamwe ikipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Uyu mukino wagaragaje imbaraga n’ubushobozi by’amakipe yombi, ibi bikaba byerekana ko umwaka w’imikino wa Premier League uzaba ufite ishyaka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *