Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Ntara ya Cibitoke, harimo gushakishwa abacuruza ibikomoka kuri Peteroli mu buryo bwa magendu, ku ikubitiro abagera ku icumi bakaba bamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko abo bakimara gutabwa muri yombi, hanafashwe litiro zirenga ibihumbi 10 za Lisansi muri iki Cyumweru.
Guverineri wa Cibitoke, Carême Bizoza, ni we watanze amabwiriza yo guhiga abacuruza lisansi mu buryo butemewe n’amategeko avuga ko ngo ari abanzi b’igihugu.
Abafashwe cyane cyane ni abatuye mu turere twa Nyamitanga na Ruhwa muri komine ya Buganda na Rugombo.
Abaturage bagurisha Lisansi mu buryo butemewe, bavuga ko batari bakwiye guhigwa bukware ngo banitwe abanzi b’igihugu hiyongereho no gufungwa kuko Leta itabasha kubabonera ibikomoka kuri Peteroli bihagije, bityo bakaba bagomba kwirwanaho.
Bavuga ibi, mu gihe igipolisi giherutse gushinjwa kwambura abanye Congo bakorera mu Burundi amabido 20 ya Lisansi bakayikubira.
Inkuru ya Bwiza